Kigali

Ibyo wamenya kuri Album ya mbere Alto agiye kumurikira Abanyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/01/2025 12:35
1


Umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zitsa ku rukundo, Dusenge Eric wamenyekanye nka Alto yatangaje ko yinjiye mu mwaka mushya wa 2025, yihaye intego yo kurangiza Album ye ya mbere, kandi arashaka kuzayimurikira Abanyarwanda bitarenze uyu mwaka.



Uyu musore yatangaje ibi mu gihe yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Biramvura’ ishingiye ku nkuru mpamo y’umusore wananijwe mu rukundo, kandi akajya ahora abwira umukobwa ko uburyo babanyemo atabwishimira. 

Ati “Iyi ndirimbo yavuye ku nkuru mpamo y’inshuti yanjye wababajwe mu rukundo. Yatangaga amafaranga menshi ku mukobwa amufasha akora buri kimwe cyose, ariko umukobwa agakina nawe cyane, akabikiniramo cyane, anganirije arambwira ati Alto ko uri umuhanzi iyi nkuru yanjye yavamo indirimbo, ni uko nicaye rero nkora indirimbo.”

Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda, ko iyi ndirimbo isohotse mu gihe yatangiye urugendo rwo gutegura Album ye ya mbere, kandi izaba iriho indirimbo yakoranye na bamwe mu bahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo kwagura urugendo rw’umuziki we.

Ati “Mfite indirimbo nakoranyeho n’abahanzi ba hano mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba., rero urumva ko mbigeze kure. Ubu nakubwira ko ngiye gusohora ibintu byinshi birenze kandi byiza, kubera ko ndizeza abakunzi banjye ko uyu mwaka ugomba kurangira Album yanjye igiye hanze.”

Avuga ibi ashingiye mu kuba afite indirimbo nyinshi zagiye zikundwa nka ‘Byambera’, ‘Wankomeye’, ‘Ntaribi’, ‘Molisa’ n’izindi atashyize kuri Album. Ati “Urumva ko ndasabwa indirimbo nkeya kugirango Album ihite yuzura. Rero n’iyi ndirimbo yanjye iri kuri Album yanjye, ndi kwitegura gusohora. Abakunzi banjye bumve ko aho bari mbakumbuye cyane cyane.” 

Iyi ndirimbo ‘Biramvuna’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Skillz Tu DiWorld bafatanyije na Santana Sauce, ni mu gihe amashusho yakozwe na Sabey. Mu kwandika iyi ndirimbo, Alto yifashishije abahanzi Blaze Yumba ndetse na Juuru.

Alto yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2025 azashyira hanze Album ye ya mbere
 

Alto yavuze ko indirimbo ye ‘Biramvuna’ ishingiye ku nkuru y’umusore wababajwe mu rukundo


Alto yavuze ko afite indirimbo nyinshi zakunzwe zizaba ziri kuri Album ye

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BIRAMVUNA’ YA ALTO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera2 days ago
    Alto uturirimbira neza uruwambere turagufana cyaneee



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND